Home OPINION Ese koko umupira wo mu Rwanda ube intambara, ngo Polisi irebere?

Ese koko umupira wo mu Rwanda ube intambara, ngo Polisi irebere?

27
0

Benshi mu bibaza iki kibazo,bahita biha igisubizo kivuga ngo “ntibikabe.kuko bibaye Polisi yaba itujuje inshingano zayo.”Mbere twavugaga ko umupira w’amaguru ugenda biguru ntege ndetse ukagenda utera isekuru,ariko noneho ni ukoga mpagaze amazi ntakiri yayandi.Umupira wacu wahinduye isura.

Ubusanzwe kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,imikino yabaye nk’igikoresho gikomeye cyo kongera kubanisha abanyarwanda.Ibi byagaragajwe n’amarushanwa yagiye aterwa inkunga n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame. Aha twavuga nka CECAFA KAGAME CUP, TENIS, ndetse n’indi mikino, inkunga ikanyuzwa mu ngengo y’imali,igenerwa Minisiteri y’umuco na siporo ari naho umupira w’amaguru ubarizwa muri FERWAFA.

Mu bindi bihugu usanga iyo amakipe abiri ahatanira igikombe,akenshi bitagirwa intambara za ngo turwane nk’ibiri kuba mu Rwanda. Usanga baba bavuga ko Shampiyona ishyushye.Naho mu Rwanda,iki cyabaye gihamya ikomeye ko umupira wacu ntaho ugana.
Ibi bikerekanwa n’urwikekwe ruri hagati y’amakipe, bamwe bagatangira kwishingikiriza amarozi,abandi bagakora imirwano,abandi bagatanga za ruswa haba ku makipe batezeho indonke ko hari icyo babafasha. Ndetse n’abandi bagatangira kwikoma FERWAFA n’abasifuzi ko bagira uruhare mu mitsindirwe yabo.

Ibi rero byose n’ibindi tugiye kwerekana ku byagiye biba muri Shampiyona bihita byerekana ko icyo twita “Esprit Sportif” ku makipe yo mu Rwanda ikiri kure nk’ukwezi.
Iyi shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2013-2014 iterwa inkunga na Turbo King,yagaragayemo byinshi bidakwiye,haba ku misifurire,imyitwarire mibi y’abakinnyi n’abatoza, gufata ibyemezo bitaremereye kwa FERWAFA n’ibindi.
Imisifurire mibi yakunze kugaragara mu mikino ibanza (Phase Allee),aha twavuga nk’umukino wabereye i Rusizi hagati ya Rayon Sport na Espoir Fc. Umukino waberye kuri Stade Umuganda ku Gisenyi, wahuje ikipe ya ESPERANCE na ETINCELLE, uyu mukino kubera imisifurire mibi bikaba byarateye akaduruvayo nyuma y’umukino biger a aho Polisi irasa mu kirere.uyu munsi kubera iyo myitwarire ubu Etincelle ikina nta mufana uri ku kibuga.
Indi kipe yatakaga imisifurire mibi ni Gicumbi Fc ku mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati yayo na APR FC, umutoza wa Gicumbi Kayiranga Baptiste usanzwe ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yagize ati “sinkunda kuvuga kuri arbitrage,ariko niba ari gutya bikomeje,umupira wacu ntaho waba ugana.” hari n’indi mikino yavuzwemo iki kibazo.

Ku kibazo cy’abatoza nacyo giteye inkeke. Uretse ko no kuba batoza bareba ku kamiya no ku musaruro wa shampiyona y’umwaka umwe,aho kubaka umupira w’igihe kinini,bamwe bafite n’imyitwarire idahwitse. Njye birambabaza cyane iyo mu biganiro n’abanyamakuru, umutoza zkagira ati “njye Komite y’akarere,cyangwa y’ikipe cyangwa abayobozi b’ikipe bansabye ko ngumusha ikipe mu cyiciro cya mbere kandi ubu narabikoze.” cyangwa ngo ko ntazarenga imyanya 5 ya mbere.ibi bihabanye ni icyo twita gutoza by’umwuga.umutoza w’umwuga atoza yuba ikipe ntatoza ngo agere kuri ibi mu mwaka umwe.
Ibi rero nibyo bituma bakoresha za Ruswa,amarozi,imirwano,guharabikana kugira ngo bagere kuri izo ntego zabo. Ariko birababaje.
Muri iyi shampiyona ntihazibagirana uwatozaga APR FC waretse gutoza kubera imyitwarire mibi yamuranze ku mukino ‘iyi kipe na AS KIGALI wabereye i Nyamirambo,ubwo yahabwaga ikarita itukura nawe agakuramo umwambaro w’ikipe,akawukubita hasi imbere y’abayobozi.

Ikindi ku batoza ni ibihano bagiye bafatirwa na FERWAFA kubera imyitwarire mibi,guhabwa amakarita atukura, kwihanangirizwa, guhagarikwa imikino badatoza. Hiyongeraho kandi kuba usanga abatoza ,shampiyona ijya kurangira baratangiye gushaka andi makipe batoza, ibyo bita (lack of stability). Ibi nabyo ni ibitwereka ko umupira wacu ufite urugendo rutoroshye habe na gato.
Ku bakinnyi,iyi shampiyona ni agahebuzo. Kuwa 18 Mutarama 2014,nibwo agashya ka mbere gakuraho “Fair play” kabereye kuri sitade yo ku Mumena.icyo gihe Police FC yariyacakiranye na Esperance FC, icyo gihe umukinnyi wa Polisi nyuma y’umukino yakubise akana gatoragura imipira kazira ko katinze kumunagira umupira. Icyo gihe FERWAFA yaramuhannye n’ikipe irahana.

Ku mukino wahuje POLICE FC na Kiyovu Sport i Nyamirambo ,undi mukinnyi wayo, nawe umukino urangiye yakubise uwa Kiyovu amuziza ko hari ikosa yamukoreye mu mukino.uyu nawe yarahanwe.
Ku mukino wa ESpoir na Rayon Sport i Nyamirambo nabwo abakinnyi bakozanyijeho ariko ntibyakabije. Rayon Sport ikina na APR FC ku mukino ubanza kuri Stade Amahoro, ababyibuka nabwo abakinnyi bacishagamo bakarwana,bakanigana.
Byarangijwe n’umukino wa As Kigali na Rayon Sport ,ubwo abakinnyi ba Rayon barwanaga umukino urangiye,Polisi igatabara ariko nayo bikayigora cyane kubera abafana.

Aha kandi hiyongeraho ibyemezo bya FERWAFA byivuguruza ndetse n’ibihano bidakanganye ugereranije n’amakosa aba yakozwe.Byavuzwe cyane ku mukino wo kwishyura wa APR FC na RAYON SPORT,ubwo wari wasubitswe ariko nyuma y’amasaha make Ferwafa ikisubiraho,umukino ukaba. Ikindi n’ibihano byahawe umutoza wa ESPERANCE, ariko ntibyubahirizwe kuko yabihawe ariko FERWAFA ntimenyeshe ikipe atoza.
Nyuma y’ibi twavuze byose bisa nk’aho ari ibireba abanyamwuga,hazaho abafana, bamwe muribo baza ku bibuga,basinze,banyweye ibiyobyabwenge,ndetse bakora ibikorwa bitakwihanganirwa na Polisi.

Ibi bimaze kugaragara kabiri kuri Stade Umuganda, Esperance na Etincelle,aha Polisi yarashe mu kirere ngo itatanye abafana ba Etincelle. Ahandi ni kuri Sitade Amahoro ku mukino wa Rayon Sport na As Kigali kuwa 20 Mata 2014, aha polisi ikaba yaritabaje ububasha ihabwa n’amategeko ,ikoresha imbaraga zidasanzwe zikoreshwa ku masitade,itatanya abafana, abarenga 10 barafungwa.
Ibi byose rero navuze byerekana neza ko umupira wacu ufite ikibazo gikomeye kandi ko kitazakemurwa na Polisi ku kibuga. Niba umupira w’amaguru ari “Fair Play” ,abatoza,abakinyi,abafana,bakaba babyihunza, ntabwo bazawuhindura intambara ngo Polisi irebere kandi ishinzwe kubungabunga umutekano.

Hari abavuga ko Polisi yahohoteye abafana cyangwa abakinnyi,njye si ko mbibona, nkurikije icyo umukino bivuze,nzi ko iyo utambikiye noneho ukawugira intambara,ubwo abashinzwe guhagarika intambara nabo bagomba gukora akazi kabo. Umurimo w’abakinnyi ni ugukina,umurimo w’abafana ni ugufana,umurimo wa polisi ni ukurinda no kubungabunga umutekano,ndetse no kurwanya icyahungabanya umutekano.

Muri make,mufana,mukinnyi,mutoza,musifuzi nawe FERWAFA,nimukore imirimo yanyu neza,mureke kwitana ba mwana,kuko Polisi irebereye amafuti yanyu, ntiyaba ari polisi,yafa ari umufatanyacyaha.
Niba dushaka ko umupira wacu utera imbere,nitwigire ku bindi bihugu naho ubundi,u Rwanda ntiruzagira umupira warwo kandi ari umukino mpuzamahanga.

Src: Izuba Rirashe ryo kuwa 22 Mata 2014

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here