Abanyarwanda bafata isuku nk’ibanze ryo kubaho kuko banabishingiyeho imvugo igira iti “isuku ni isoko y’ubuzima.”Hari aba bifata gutyo ariko hari n’abatabyitaho. None se ari muganga na Minisante,umucuruzi wa resitora n’ugura ibiryo bidafite isuku, ikibazo kizasubizwa na nde ngo isuku ntipimirwe mu nda.

Ntibyoroha kwigisha abantu ibijyanye n’isuku ku y’ibiribwa, cyane ibiguzwe mu maresitora. Kuri ubu usanga hari imvugo zimwe zisekeje ariko nanone zibabaje. Hari igira iti “ntakica umwirabura sha ndeka nirire” ukumva undi isaha zo kurya zigeze ati “reka nge kwirohamo za amibe” cyangwa undi ati “ ngiye muri Kill me quickly restaurant (Resitora nyica vuba).”

Yewe hari abatagira isoni zo kukubwira ko n’ubwo abyibushye inda ko ari za amibe.
Abanyarwanda baca umugani ngo “akabi gasekwa nk’akeza” ariko njye mbona ntawabiseka ngo arekere.
Mperutse kuganira n’umudogiteri umwe, ambwira ko aterwa agahinda no kubona n’abantu bize baza kwivuza amibe kandi ngo aribo bakabaye aba mbere mu kwigisha abatajijutse ibijyanye n’isuku.
Siwe we nyine kuko umusore wiyemerera ko yarwaye indwara y’amibe kandi abizi neza ko yayitewe na resitora yariragamo nawe yagize ati “resitora zishe benshi, icyakubwira ko n’ubwo inda yari ibyimbye ntari nagishobora kurya. Mbese buriya resitora nizo zimaze abantu.

Ese guhanagurira isahani mu maso y’umukiriya ni cyo gisubizo?
Biragoye gusubiza iki kibazo kuko abahanagurira,amasahani ,ibikombe,amakanya,n’ibiyiko imbere y’abakiriya.akenshi nabo baba babizi ko ari ukwiyerurutsa kuko baba bazi ko babyogeje mu mazi mabi. Impuguke mu buzima zivuga ko ibyo bikoresho byakagombye kuba byogejwe hakiri kare hakaboneka umwanya wo kubyumutsa.ku rubuga www.squidoo.com, bavuga ku bijyanye n’indwara zikomoka ku mwanda wo mu gikoni. Bavuga ko isuku ya mbere ku biribwa yakabaye mu gikoni ubiteguriramo, kuko haba hari udukoko(bacteries) twakwirakwiza izo ndwara.

Bavuga ko ibikoresho ugaburiraho abantu bigomba kuba byogejwe mu mazi meza, kandi bikumutswa,kugira ngo utwo dukoko dupfe. Ariko se mu Rwanda,ko babahanagurira amasahani mu maso, ni nde tuzavuga ko yangiza ubuzima kandi nyirabwo nawe aba abyirebera.yakivugiye ko bidakwiye.
Ese ni umuganga ubona barwaye amibe? Ese ni nyiri resitora bemeza ko yazikuyemo? Ese ni Minisiteri y’Ubuzima itakigenzura isuku mu maresitora? Ese ni umukiriya ujya kurya mu resitora abizi ko nta suku?

Iki kibazo kimaze kuba ingorabahizi. Niba abarwara amibe,Tiphoide, n’izindi bakomeje kwiyongera kandi abenshi bemeza ko ikibazo ari resitora aho ntitwazibuka ibitereko twasheshe?
Ubundi mbere indwara ziva ku mwanda ntawazibonaga mu bantu biyubashye abwitwaga “abasirimu”. Zabaga ari izo mu cyaro.”ariko ubu byarahindutse. Buri yaba umusirimu ataka amibe.
Ariko se koko abanyarwanda babivuze ukuri ko “Abambere bazaba abanyuma.” Niba mu cyaro badataka amibe kubera abakangurambaga b’ubuzima begera buri rugo, mu mujyi Amibe ikaba yarabaye indirimbo, amaherezo azaba ayahe?

Ese bibe ihame ko resitora igurisha ibiryo bya make nayo izajya igabura ibiribwa bifiti isuku ibarwa mu mafanga? Ese ko na resitora zikomeye umuco w’isuku mu gikoni wabaye “Ntibishoboka” aho nibigera kukwanduzanya indwara zikomeye aho Minisante izabyikuramo?
Gupimira isuku mu nda byakagombye gucika.Ndetse hakabaho kwigisha abantu, ko igihe bikekaho indwara bajya bagana kwa muganga. Kwivuza uzi aho indwara yagufatiye byorohereza kwirinda ko yagaruka.

Ingeso y’umwanda mu maresitora igira ingaruka ku bantu benshi. Byaba byiza hasubiyeho amatsinda asura amaresitora,atujuje ibisabwa agafungwa akabanza akuzuza ibisabwa.Resitora yakagombye gucuruzwamo n’abantu baha agaciro ubuzima bw’abararya ibyo biryo,ndetse bazirikana ko aho kwihutira gushaka amafaranga ariko wanduza abantu indwara, ko atari ikintu gikwiye.Hari uwambwiye ko amafaranga 100.000 ngo atangiza resitora,ariko wenda birashoboka.
Njye mbona inzego zibishinzwe zakagombye kongera gukaza umurego kuri iki kibazo, kuko benshi mu barya resitora basigaye bahuje ikibazo. “Amibe”. Niba hari imbaraga nyinshi zishyirwa mu buvuzi.hagombye no gushyirwa izindi mbaraga nyinshi mu kurwanya no kurinda indwara.MINISANTE,Umujyi wa Kigali, ba nyiramaresitora, abakiriya bagura ibiryo nibibuke ko amagara aseseka ntayorwe.

src: Izuba Rirashe ryo kuwa 27 Werurwe 2014

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here