Home OPINION Niba gushinga idini atari Bizinesi kuki hari abapasitoro barakazwa no kubibabwira...

Niba gushinga idini atari Bizinesi kuki hari abapasitoro barakazwa no kubibabwira ?

41
0
Abakristo ba ADEPR ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 75 itorero ryabo ribayeho mu Rwanda.
Abakristo ba ADEPR ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 75 itorero ryabo ribayeho mu Rwanda.

“Gushinga idini! ni bizinesi weeeee!!! Ahubwo se atariyo naba nkora iki? Ngo tubakuramo amafaranga? turamaze! Ngo tuba dushaka amafaranga? Nibyo nyine! Ahubwo amafarangaaaa! Ndayashaka cyane weeeee! Ahubwo iyo ,aha, aba ari mu rusengero rwanjye ngo murebe, nari kuyabakuramo, nari gukinga imiryango nkareba ko ntayabakuramo!”

Aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu bakozi b’Imana uri ku rwego rwa Bishop mu itorero rimwe rikorera muri Kigali. Uyu mugabo mu mpanuro ze yibanze ku gusobanurira bagenzi be b’abapasitoro kuva mu bibababaza ngo bivugwa n’abantu ko amadini yabaye Business cyangwa se ubucuruzi.
Nta gihe gitambutse mu Kinyamakuru Izuba Rirashe hasohotsemo inkuru y’itorero rimwe ryo mu murenge wa Ndera ryabuze ubwishyu rikirukanwa mu nzu ryakoreragamo kubera kumara imyaka ritishyura.
Mu murenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga naho muri 2013, itorero rimwe ryahisemo gusenya urusengero nyuma y’uko umwe mu barigize ashatse kuryigarurira. Uwarishinze nawe akavuga ko atamutwara Business ye yitangirije.

Mu murenge wa Kimironko naho uyu mwaka muri Gicurasi 2014 naho undi mupasiteri twaganiriye yantekerereje uburyo yatangije icyo yitaga “Business y’umurimo w’Imana” umwe mu bayoboke be umurusha amaboko agashaka ubuzima gatozi bw’iryo torero yarangiza ngo agashaka kurimwirukanamo.’ Icyo gihe yambazaga aho yaregera ngo batamutwara idini rye.

Muri Kanama nabwo ku Gitangazamakuru kindi haciyeho inkuru y’itorero ryo muri Rurindo, bwakeye ryacitsemo ibice bibiri. Kimwe gihita gisakambura urusengero ngo kuko umushumba waryo w’I Kigali nawe yifuzaga kujya yungukira muri iyo Business yari maze gusa n’ishinga imizi.
Hari n’izindi ngero z’abapasitoro bagiye barwana mu nsengero bapfa amaturo.Byaravuzwe muri za 2008 mu matorero bamwe muzi. Hari n’ingero za vuba zitamenyekanye z’amatorero imitungo yabo Banki zagiye zitangaza ko igiye gutezwa Cyamunara kuko bananiwe kwishyura umwenda babereyemo banki.

Ndetse hari n’ubwo bamwe mu bayoboke usanga bari mu magambo ngo “ iriya modoka se si amaturo yacu yirirwa ahekenya” , “ugira ngo se hari ikindi cyatumye Pasitoro yiyita Bishop si uko yabonaga uriya mupasitoro wundi azamutwara itorero?” “uziko se buriya uriya mwigisha wigishije ku cyacumi atari Reverand wabimubwiye ngo bayatuvomemo? Uzarebe ukuntu Pasitoro asigaye acyeye kubera amaturo yacu sha!” “ntuzi ko se uriya mubosi impamvu akora ibyaha ntibamuheze ariko atanga icyacumi gitubutse? Sha amatorero yabaye business dore n’uriya urishize ejo yahise agura Imodoka n’inzu nziza kandi yari umutindi nyakujya?”
Izi ngero rero n’izindi ntavuze bamwe muzi, ni ibyerekana ko amagambo natangiriyeho ya Bishop ashobora kuba ari ukuri kwa benshi ariko abakozi b’Imana bagenzi be bo bakanga kubivugisha ukuri nk’uko we abyumva.

Uriya mu Bishop yageze aho arababwira ati “ Ese ubundi niba amatorero atari business ubwo izi nsengero twubaka twajya dukura he amafaranga azubaka?”
Nabaye nk’uwemeranya nawe ariko nanone nsigarana ikibazo kivuga ngo “ Niba gushing itorero ari Business cyangwa se ubucuruzi kuki abayashinze mbere barakazwa no kubona abandi bagiye kuyashinga?”

Reka turebere muri rusange ,mperutse kumva ijambo rivuga ngo “turashaka kwicomokora” iri naryumviye mu rusengero rumwe kandi risa nkaho risobanuye ibintu byinshi. Gusa maze kubaririza no gukurikirana impamvu yaryo.niba ibyo bambwiye ari ukuri ngo bivuze ko “abanyamadini bamwe bishyize hamwe bakanga agasuzuguro ko kwubarirwa mu kwaha kw’andi madini kandi nayo yishoboye.”

Byatumye ntekereza ku buryo bwagutse. “ese kuki abantu bafite amadini basigaye bahora mu ntambara hagati yabo?” Ugasanga ngo “yantwaye abayoboke, ngo yigisha ubuyobe, ngo ririya dini muryitondere rikora na ILLUMINATI, ngo ririya rishobora kuba rijya ikuzimu n’andi magambo .Mbese ugasanga barakoresha uko bashoboye ngo bangisha abayoboke babo andi matorero.Ibi rero bituma hari abahita bemeza ko wa mugani “ amadini ari business nk’uko byemejwe na Bishop”
Ariko se birakwiye ko abiyita abakozi b’Imana bajya bakoresha iryo zina kandi bagambiriye gusahura imitungo y’abo bashuka ko baje gukorera Imana? Ese bikomeze bibe gutyo leta irebere ijye ihaguruka ari uko mu madini havutse imvururu? Ese bibe ihame ko urusengero rutabangamira abaruturiye kubera urusaku ariko haberamo ibindi bibazo leta itazarukoraho?

Kugeza uyu munsi, inshingano ku ivuka n’ishingwa ry’amadini mashya zifitwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB). Aya madini ubu asaga 3000. Ikindi ,mbere yo kwitwa ko ariho ahabwa ubuzima gatozi nk’ubwo indi miryango itegamiye kuri Leta ihabwa. Ibi bikaba ari nabyo bamwe mu bapasitoro n’aba Bishop batangiye kuvuga ko “bashaka kwicomokora.”
Ku bwanjye numva ko kuvuka kw’amadini bizagera aho birenga ubushobozi bw’ikigo cyiyafite mu nshingano kuko ubuzima gatozi buhabwa idini ryavutse. Kandi habanza kurebwa niba rifite inyubako na statue ndangamikorere. Ese ubundi ubuzima gatozi hari icyo buteganya ku bujura bushukana ko nabonye buvuga ku kanama nkemurampaka? Ntawamenya.

Bishatse gusobanura ko yayandi tubona asengera mu gitondo mu tubari,nimugoroba tugacururizwamo, amwe asengera muri Shitingi, asengera mu nzu zo guturwamo, ibyumba byazo bikaberamo imirimo yo gusigwa no kwuhagirwa ndibwira ko nta buzima gatozi aba afite.
Mbona leta yakabaye maso kuri iki kintu kuko ibibazo birimo kuvuka muri iyi minsi byitwa ko ari mu bakozi b’Imana ni byinshi. Twazashiduka ariho havugwa ibibi byinshi kuruta mubo abo banyamadini bita abapagani cyangwa abanyamahanga.Yego ntihakoreshwa imbaraga ngo bicike ariko aho guhora mu ntambara zo gusenya insengero, haharanirwa kugira amatorero afasha abanyarwanda kubaka igihugu kuko n’ubundi bajya gusenya insengero bamaze kugira amacakubiri. Kandi ntitwashyigikira ko twagira amatorero arangwa n’amacakubiri kubera ko yahindutse nk’ubucuruzi.

source:Izuba Rirashe