Ubusanzwe iyo wicumba inkoni igusumba,ukaza ukugwa iyo nkoni ntikuramira.Ikipe y’igihugu Amavubi nkeka ko nayo yaba iri muri iri hurizo. Iyo turebye mu mupira w’Amaguru muri Afurika, usanga ikipe y’igihugu Amavubi ashobora kuza mu makipe 3 ya mbere mu kuba yaratojwe n’abatoza benshi kandi mu gihe gito ariko ntibigire n’icyo bitanga.

Impamvu iyi nkoni y’abatoza b’abanyamahanga ari ndende kudusumba ni uko buri gihe umutoza uje wese aza agahabwa inshingano nshya,zitandukanye n’izo uwo asimbuye yarafite. Ikindi ni akayabo k’amafaranga bahembwa kandi bikarangira birukanwe. Hakiyongeraho bimwe mu byo basabwa nta cyobakora ngo babigereho.
Iyo witegereje amafaranga yagiye ku batoza b’Amavubi mu myaka itanu ishize,bituma wibaza uti “ese koko n’aka kayabo ikipe y’Amavubi yaba itagera kure mu marushanwa yo ku mugabane w’Afurika?”Birababaje. Hari aho mperutse gusoma nsanga mu myaka 5 gusa abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bamaze kwishyurwa amafaranga 657.800.000 rwf. Ntabwo ari make ugereranyije n’umusaruro batanze namwe nziko mutishimira.
Twitegereje neza abatoza b’abanyamahanga nta kintu bagejeje ku ikipe y’igihugu. niba tubyibukiranya Branko Tucak ukomoka muri Croatia wahoze atoza Amavubi kuva muri Mata 2008 –Ugushyingo 2009,yibukirwa ko yasaga n’ukangara abakinnyi ndetse n’abayobozi, ariko ntacyo byamaze kuko yagiye yirukanwe. Kuko yaba Tucak n’abamukurikiye nta n’umwe uratuma Amavubi abona itike yo kujya mu gikombe cy’isi ndetse ahari n’icya Afurika.

Nyuma ya Tucak haje umunya Ghana Sellas Tetteh watojeje Amavubi kuva Gashyantare 2010 akegura muri Nzeli 2011 nyuma y’uko abyibonera ko ntacyo yakoreye Amavubi.
Tetteh waje gusimburwa na Sredovic Milutin Micho watangiye gutoza Amavubi mu Ugushyingo 2011 akirukanwa muri Mata 2013 kuko nawe ntacyo yamariye Amavubi,ibi bituma nibaza nti “ubundi kuki baza bizeza ko haribyo bazamarira amavubi ? Aho si uko Amavubi atibashije? Niba Amavubi asindagirira ku nkoni ndende iyasumba kure aho amaherezo nagwa hari ikizaramuka?
Natanze ingero zo mu myaka 5 yashize aho Amavubi yatozwaga n’abanyamahanga ndetse batagize aho bayageza,ariko reka mvuge no ku mwaka umwe ikipe ihawe umutoza Eric Nshimiyimana. Ku rwanjye ruhande mbona ibyo yakoze biruta ibyo abanyamahanga bakoze ku buryo n’uwaza akomereje aho yari ageze ntasenye ngo yongere yubake mbona amavubi yagira icyerekezo.

Ubundi ikintu MINISPOC na FERWAFA bari bakoze cyo kureka uwahoze akina mu Mavubi akayatoza cyari cyiza. Uyu munsi Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa itozwa na Didier Deschamps wanayikiniye igihe kinini. Diego Armando Maradona Franco wabaye ikirangirire ku isi akanakinira ikipe ye ya ARGENTINE ubu niwe uyitoza n’ibindi bihugu.
Ariko mu Rwanda bigaruka kuri ya magambo ngo “ingendo y’undi iravuna.” Uje wese azana ibye kandi akabanza agasenya ibyagezweho. Nzabambarirwa amaherezo. Ntaho Amavubi yagera mu gihe mu guha umutoza inshingano, abwirwa ko agomba kujyana ikipe mu gikombe cy’Afurika cyangwa icy’isi kandi Amavubi ataratwara na CECAFA. Ntaho Amavubi yagera mu gihe ikipe y’Amavubi yakinnye muri 2013, ihabanye kure n’ikipe izatoranywa uyu mwaka ndetse n’uburyo batozwagamo butandukanye.
Ndetse ntaho Amavubi yagera igihe agifatwa nk’ikipe itumwa ibyo gukora ,aho kuba ikipe ijya gukora ibyo izi. Ese bagutumye kujya kuzana Zahabu utarabona n’aho irambitse ngo umenye ibara ryayo n’uburyo igora kuyibona aho wayizanira uwayigutumye?

Njye kimwe n’abandi twabyumva kimwe ikibazo Amavubi afite si abatoza, ndetse si n’amafaranga, ahubwo ikibazo ni uko hatubakwa ikipe ihamye (lack of stability): Guhinduranya abatoza, gutumira umukinnyi ejo ntazagaruke, kubasaba ibyo FERWAFA itabahereye igihe cyo kubyitoza, kudategura ikipe y’igihe kirekire , ndetse no kutagirira ikipe icyizere, bigahera ndetse rimwe na rimwe mu bayobozi bazwi mu mupira w’amaguru.
Ibi rero bihita biganisha kuri cya kibazo cyanjye ngo “Aho kwicumba inkoni ugusumba sicyo kibazo Amavubi afite?” igisubizo gishobora kuba “yego” kuko igihe cyose MINISPOC , FERWAFA bazumva ko Amavubi azakomera ari uko hazanwe umutoza w’umunyamahanga inkoni Amavubi azaba yicumba izaba ari ndende kandi iyo aguye ntaramirwa. Kuko iyo ananiwe ibyo bamutegetse yisubirira iwabo Amavubi agakomeza akigumira mu bibazo.
Ntihakenewe umutoza w’umunyamahanga mbere yo kugirira icyizere ababa batoranyijwe kujya gukina mu Mavubi. Ikindi nzi ko ari bake bishimisha kuba abatoza bahembwa amafaranga menshi nk’ayo abanyamahanga baca, ntibatange n’umusaruro.

Ubusanzwe abanyarwanda bakunda Amavubi ariko banga gutsindwa kwayo kwahindutse nk’umurage muri iyi myaka. Amavubi yongeye akubakika byaba umunezero n’ishema ku banyarwanda. Erega n’ubwo kuba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA mu rutonde rikora u Rwanda ruhora mu myanya ya nyuma si ishema ahubwo ni umugayo ku nzego zibishinzwe. Abanyarwanda bifuza kongera kumva ikipe yabo ihengamura amahanga nk’uko biri no mu bihangano byahimbiwe Amavubi kera.

Bakinnyi,batoza, FERWAFA na Minisiteri y’umuco na Siporo nimwifuza ko Amavubi akomera bizashoboka kandi nimwifuza ko ahora ahindagurika nk’uko byagiye biba nabyo bizakomeza.Gusa igihe ni iki ngo inkoni isumba Amavubi ntiyicumbwe ahubwo harebwe umuti nyawo w’ikibazo cy’Amavubi. Abakinnyi bo barahari,ikibazo kizaba kubatoranya. N’abafana barahari ikibazo kizaba kubashimisha.

src: Izuba Rirashe ryo kuwa 8 Gicurasi 2014

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here