Home OPINION Ese abavuga ngo “insenene zaguye” baba bazabicikaho?

Ese abavuga ngo “insenene zaguye” baba bazabicikaho?

35
0

Imvugo zigenura imyitwarire mibi ya bamwe mu banyeshuri mu biruhuko zasaga n’izacitse.Ariko zitangiye kugenda zigaruka kandi bishobora kuzagorana gucika kuko n’ababyeyi bamwe ntacyo bibabwiye.

Mbere iyo bavugaga ngo “insenene zaguye” babaga bavuga ko abanyeshuri baruhutse kandi ko cyane cyane abana b’abakobwa bagiye kwadukirwa n’abagabo ,bakabashukisha amafaranga n’utundi duhendabana bakabakoresha imibonano mpuzabitsina.
Ibi akenshi byabaga bakiva ku ishuri mbere y’uko bagera mu rugo. Aho ikigo iki n’iki cyashoboraga kohereza abana mu biruhuko mbere gato y’umunsi wagenwe hanyuma bamwe muri abo bana bagasamirwa hejuru n’abagabo batandukanye muri Gare,ku buryo bamaraga hafi icyumweru mu bagabo bakabona kwerekeza iwabo.

Nanone ibi bikorwa byakorwaga ku minsi yo gusubira ku ishuri, kubera ko nta gahunda yariho yo kubatwara , ndetse,bakaba baragendaga batambaye umwambaro w’ishuri, wasangaga babuze imodoka bakajya gucumbikirwa n’abasore ,abagabo n’abandi bose babyifuzaga. ( Abashoferi, abacuruzi, abamotari, abogoshi, n’abandi). Ugasanga asubiye ku ishuri nyuma y’icyumweru, akavuga ko yari yarabuze amafaranga y’ishuri n’ibindi binyoma byinshi.

Aha rero hiyongeragaho mu gihe k’ibiruhuko nyirizina. Aho wasangaga bamwe muri abo bana bararutse, n’ubundi bacika ababyeyi bagasubira gusura abo basore n’abagabo baba bahuye muri ubwo buryo.Bamwe bakabajyana mu macumbi akodeshwa, abandi mu nzu zicumbitswemo n’abo basore, cyangwa rimwe na rimwe ugasanga hari n’abafashe ibyumba mu mahoteli.

Kuba rero ibi byarakorwaga nta gishoro kinini abashuka abana bashoyemo, kuko babaha uduhendabana, ndetse bikaba bizwi ko ari abana bakiri bato batarageza ku myaka 18,niho havaga imvugo ngo “Insenene zaguye!!!” mu gihe abana baje mu biruhuko.
Muri za 2008 kugera 2011,havugwaga cyane abo bitaga ba “Sugar daddy na Sugar Mummy” ,ababyeyi gito bashoraga abana mu mibonano mpuzabitsina. Ikibazo rero ni uko usanga ubwo bukangurambaga bwo kubyirinda bwarabaye kera habayeho.

Muri 2010,nibwo hashyizweho politike ihamye yo kurwanya iri fatirana ry’abana b’abakobwa babashukisha ubusa.Abahanga muri Psychologie bavuga ko umwana ufite hagati y’imyaka 13-18 aba afite amaraso ashyushye ku buryo ku mushora mu mibonano mpuzabitsina abyumva vuba.
Ibi rero byavagamo ingaruka zitandukanye.Gucikishiriza amashuri kuri aba bana b’abakobwa, kwanduzwa indwara zandurira mu myanya ndangabitsina,kubyara abana badafite ababarera, gukuramo inda bakica abana ,guhangayikisha ibigo bigagaho n’imiryango bavukamo n’ibindi.

Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku iterambere ry’abaturage UNFPA,muri raporo yaryo ya 2013 bagira bati “Iyo umwana w’umukobwa atwaye inda, ibihe bye bihita bihinduka nabi ndetse biragoye ko yagira ejo hazaza heza.Amashuri ye ahita arangira,icyizere ko yazabona akazi kikayoyoka. Imibereho mibi n’ubukene,Kwirukana mu miryango bikamwokama ubundi agasigara yirebaho we ubwe”
Imibare iteye impungenge itangwa n’iri shami, ivuga ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, buri munsi 20.000 by’ abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyara. Nanone 70.000 muri bo ku mwaka barapfa,bitewe n’ibyo bibazo byo gutwita batagejeje igihe. Hiyongeraho ko Miliyoni 3,2 muri bo bakuramo izo nda buri mwaka.

Ese ababyeyi nabo babyumva nk’uko leta ibyumva? Niba hari abavuga ngo “insenene zaguye” Leta bikayibabaza (Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Polisi y’igihugu, Inzego z’ibanze) bagahagurukira kurwanya ko izi mvugo zacika ariko ababyeyi bo ntibabyumve amaherezo azaba ayahe?
Mu mikwabu yakozwe na Polisi mu tubari dutandukanye mu masaha y’ijoro hagiye hafatwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18. Mu kabyiniro kamwe Kimihurura hafatiwe abana 24 mu ijoro rimwe, harimo abahungu batatu n’abakobwa 21.

Mu tubari tundi tubiri mu mujyi hafatiwe abandi nk’abo. Ikibabaje si uko bari bajemo kandi amategeko atabyemera, ahubwo igitangaje giteye agahinda ni imvugo za bamwe mu babyeyi babo,ubwo Polisi yari igiye kubashyikiriza abo bana.
Bamwe bati “ni uburenganzira bwabo. Ese polisi mwemerewe kutwerekanira abana bambaye ubusa? Nimureke kudukerereza abana hari abagiye kwambarira bakuru babo mu bukwe. Ibi se nabyo amategeko arabyemera kutwandagariza abana ngo baje kubyina, baramaze.”
Hari igihe rero iyo umaze kumva cyangwa kwibonera ibi uhita uvuga uti “Ese abavuga ngo insenene zaguye baba bari mu makosa? Ese niba Polisi na Leta biyibabaza nyamara bamwe mu babyeyi ntacyo bibabwiye ubwo urwo rubanza ruzaca nde?”

Hari umwe mu bayobozi wari waje mu gikorwa cyo gushyikiriza abo bana ababyeyi babo maze yumvise amagambo ababyeyi bavuga nawe arumirwa. Ati “ erega noneho icyaha ,ntikikiri icyo abana baje mu tubyiniro batabyemerewe ubwo mukigize uwabafashe.Hari abavuga ngo “umwana apfa mu iterura.”Ariko umenya ari ukuri. Hari abandi bemeza ko ingeso mbi zigaragara iyo abanyeshuri baje mu biruhuko ngo n’ababyeyi babigiramo uruhare rukomeye.

Hari umuntu twaganiriye kuri iki kibazo wambwiye ati “njye nzi abana babiri b’abakobwa biga muri secondaire, ba nyina baha imiti yo kuringaniza kugira ngo badasama. Umwe afata ibinini kandi ni nyina ubimuha. Undi nawe nyina yamusizemo agapira ku kaboko.”
Nahise mvuga nti, Polisi ,MINEDUC na MIGEPROF bafite akazi gakomeye. Niba atari ugukabya bisobanuye ko hafi y’abo bose bajya mu tubyiniro, cyangwa mu macumbi muri ibyo bikorwa, ntibaba bashutswe, ntibaba bakora ibyo batazi, ntibaba bajyayo kuko ababyeyi batabyishimiye, ndetse ntibaba bayobewe ingaruka zabyo. Ahubwo ikibazo kizaruka kuri ba nyir’utubyiniro na ba nyir’utubari ndetse na ba nyir’amacumbi abo bana bashorwamo.

Gusa aka ya mvugo ngo “urubanza rwabuze gica” ndabona bitazoroha. MINEDUC na Polisi na RURA ku bari bagerageje gukoresha imbaraga muri gahunda yo gutwara abanyeshuri bataha, banasubira ku ishuri kandi byagize umusaruro. Ariko twagaya ababyeyi nabo mu biruhuko badakora inshingano zabo ku bana babo ahubwo bakumva ko byose bizaharirwa Polisi.

src: Izuba Rirashe ryo kuwa 13 Kanama 2014

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here