Home OPINION Ese koko gusenyera umukene si ukwangisha abaturage ubuyobozi?

Ese koko gusenyera umukene si ukwangisha abaturage ubuyobozi?

60
0

“Banyatse ruswa ndayibima none dore inzu yanjye niyo barobanuye muri izi zose barayisenya. Biriya ni akarengane nubwo Leta ntacyo ibikoraho! Njye mbona nihakorwa igenzura neza bazasanga hari ikintu kihishe inyuma y’isenwa ry’ariya mazu. Ariko Nyarugenge na Gasabo niho haba kubaka bitubahirije amategeko mu Ntara ho nta mijyi ihaba? Ariko ubwo urambaza umbaza iki, ubwo se ari wowe bakoze biriya harya ubwo iyo nkuru wayitangaza uvuga ko utahohotewe? Biriya bizatuma abaturage bagumuka. Njye nibaza igihe Leta izumva ibyo abaturage bavuga kuruta iby’aba bayobozi b’imidugudu n’utugari bavuga bikanyobera, nta kindi gituma badusenyera ni ruswa zabamunze, maze wayamwima akakwihimuraho.” N’ibindi.

Aya ni amwe mu magambo nagiye nsubizwa nagiye aho basenyeye abaturage, andi nagiye nyumvira mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

Reka tujye mu mizi y’iki kibazo. Hari abavuga ko ari Ruswa ituma aba baturage basenyerwa. Sinemeza ibyo bavuga ariko kandi simbihakana kuko ni ukuri ukwabo.

Umubyeyi umwe wasenyewe inzu mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya yigeze kubwira Izuba Rirashe ati “ Njyewe natangiye kubaka Mudugudu andeba , inzu irinda yuzura ndetse na Gitifu w’akagari yari abizi, mudugudu ansaba amafaranga 100.000 mubwira ko ntayo mfite. Uriya wo hepfo yarayatanze uyu wubatse imbere yanjye, njye rero na za ngo wabonye zindi basenye nitwe tutayatanze, ni ko kudusenyera.”

Ibyo yavuze sinabitesheje agaciro ,cyane ko akenshi aho bagiye gusenyera abaturage usanga abo bayobozi batahikoza ,bakoherezayo “DASSO n’abandi basore badatinya.Hari aho numvise ko abaturage baherutse guhururana imihoro, amafuni, n’ibibando ngo barwanye abaje gusenyerwa.

Ariko reka twumve iki kibazo mu buryo bufatiye ku mibare, ibarura rusange ryo muri 2012 ryerekanye ko Kigali ituwe n’abaturage 1.300.000. Iri barura rusange ryerekanaga ko u Rwanda rwari rutuwe na Miliyoni 10.5 by’abaturage. Uyu munsi iyo nsomye mu binyamakuru byerekana ko ubu abatuye u Rwanda bageze kuri Miliyoni 11 zirenga.

Uyu munsi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite ubwiyongere bukabije bw’abaturage ibintu njyewe mpita mpuza n’iki kibazo cyo kubaka bitubahirije amategeko bikarangira inzu zisenwe.

Ubushakashatsi bwerekana ko muri 2032, abaturage bazaba bageze kuri Miliyoni 16,9. Naho muri 2047 abatuye u Rwanda bakazaba basaga miliyoni 21, bigaragara ko  umubare w’abari batuye u Rwanda muri 2012, uzaba wikubye inshuro ebyiri.

Wenda nagiye mu mibare cyane ariko nibwo buryo bwonyine bwo gusobanura ko n’umuturage wubaka inzu ya Rukarakara I Kanyinya, Rwarutabura, mu murenge wa Kigali, Jabana ,Nduba na Bweramvura bikarangira isenwe nawe hari akarengane aba akorewe n’abayisenya kuko aba yayitangiye ubuyobozi bureba. Gusa nawe aba yakoze amakosa kuko aba yubatse nta byangombwa afite.

Hari ikinyamakuru mperutse gusoma kivuga ko muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) u Rwanda aricyo gihugu gituwe cyane. Aho usanga abaturage 415/km². U Burundi burarukurikira aho butuwe n’abaturage 333/km², Uganda iza ari iya gatatu n’abaturage 173/km² naho Kenya igaturwa n’abaturage 73/km².

Hari ibibazo twakagombye guhita twumva bidasabye inzobere zihambaye. Niba u Rwanda rungana na Km² 26.338 rutuwe ku kigero cy’abaturage 415/km², ubwo kubaka inzu yujuje iby’igishushanyo mbonera ntibizaba inzozi kuri aba basenyerwa? Ntawamenya. RSSB iherutse kubwira abadepite ko abashoramari baza mu bwubatsi mu Rwanda batifuza kubaka inzu ziciriritse ndetse nayo iyo yubatse yubaka izihenze nabyo bigasigira igihombo Leta.

Ubundi uretse Singapore ingana na Km²716.1, igaturwa n’abaturage 5,399,200, ku buryo abaturage 7,540 batuye kuri Km² kuko bo batuye mu magorofa, mbona ari cyo u Rwanda rwakwigiye kuri iki gihugu. Iyo dufashe urugero nka Nigeria, Philipine , Sliranka, usanga ari ibihugu abaturage babaho mu miturire mibi batabitewe no kwanga kubaho neza, ahubwo babitewe n’uko nta bushobozi kubera ubwiyongere bukabije.

Kimwe no mu Rwanda njye nemeza ko nta muturage usenyerwa mu mirenge ya Kanyinya,Kigali, Jabana, Nduba, kuko yubatse atazi ko bibujijwe kuko umuntu utuye Kigali aba azi neza ko hari ahemewe kubakwa ndetse ko abanza guhabwa ibyangombwa mbere yo kubaka. Kuba babirengaho rero mbona bishoboka ko ubuyobozi bubizeza ibitangaza kubera izo ruswa abasenyerwa bivugira.

Abahanga bavuga ko mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere iyo  bifite ubwiyongere bw’abaturage bukabije bigoye cyane gutura bijyanye n’iterambere.

Impamvu natangiye nibaza niba Akagali, umurenge ,Akarere n’Umujyi wa Kigali bitabasiga ibara,ni uko kugeza n’uyu munsi usanga ikibazo cy’isenwa ry’ariya mazu gisubizwa kuri Telefoni. Niba ntibeshye , nta nahamwe mu nzu zasenwe , hari iyasenwe Umuyobozi w’Akarere cyangwa w’Umujyi wa Kigali bahagaze aho igikorwa nyamukuru cyo gusenyerwa kibera.

Ku bwanjye mbona hakwiye ubugenzuzi nyabwo kubyo abaturage bavuga iyo basenyewe kuko ni nabyo byavamo umuti nyawo. Kuvuga ko habamo gutanga ruswa n’akarengane bikirengagizwa nabyo njye numva atariwo muti.

Kubahiriza igishushanyo mbonera ni ingenzi kuko ari ni itegeko. Ariko niharebwe ukica kurusha undi hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’umuturage. Ku bwanjye numva ko niba koko umuturage aba yubatse ubuyobozi bubizi nyuma kubera ibyo bemeranyije bidakozwe agasenyerwa, njye numva igihano kitagahawe umuturage gusa cyane ko mu Rwanda ibijyanye na Ruswa nta mbabazi zindi zibaho uretse kubiryozwa.

Njye numva ko igikenewe atari ugutegereza ko inzu zubakwa ngo zisenwe, ahubwo habaho gukumira ko umuturage yatangira kubaka ahatemewe n’amategeko. Byaba bigayitse ndetse bitaboneye kujya twirirwa tubona abapfakazi baziritse ku biti ngo DASSO zibasenyere inzu , cyangwa kubona abaturage beguye ibibando ngo barwanye abaje gusenya kandi twari dufite ubushobozi bwo kubabwira ko batemerewe gutangira kubaka amazi atararenga inkombe.

 

source:www.izubarirashe.rw

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here