“Guhagarikwa ukikomereza,Guherereza ibyangombwa by’ikinyabiziga mu kanya gato k’idirishya ukongera ukakizamura, kukubaza impamvu ukoze ikosa ugahita usubiza ngo andika ibyo wandika ureke kunkerereza,Gukora amakosa polisi yabikubaza ukayuka inabi. Guhagarikwa ukanga ukikomereza, Kumva ko kuguhagarika umupolisi aba ashaka ruswa,amayeri yo gusuhuza Polisi ngo n’ukora ikosa azakubabarire kuko ujya umusuhuza n’andi makosa.”

Aya ni amwe mu makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, basuzugura,cyangwa badaha agaciro akazi umupolisi ushinzwe umutekano wo ku muhanda akora ,ibi bikaba ari nabyo rimwe na rimwe bivamo impanuka.

Ariko mbona uko iminsi ishira ari nako bigenda byiyongera.Nkunda kugenda ku muhanda ndeba ibihabera. Rimwe na rimwe ugasanga bibaye no mu modoka ndimo ariko ntacyo nakora ngo nereke nyiri imodoka ko ari inshingano za Polisi kuguhagarika,waba ukoze ikosa cyangwa utarikoze.
Kugeza uyu munsi impanuka eshatu zikomeye zabaye muri uyu mwaka, impamvu nyamukuru yazo ni ugusuzugura polisi.Iyo kuwa 14 Kamena 2014 ku Kamonyi, minibus yabuze feri ivuye muri controle technique, bayibwiye ko ifite ikibazo cya feri ariko igeze muri Gare ya Nyabugogo ishyiramo abagenzi,igeze ku kamonyi iragwa bamwe bahise bahasiga ubuzima.

Indi yo kuwa 25 Gicurasi 2014 yabereye ku Muhima ikamanuka igonga abantu n’izindi modoka,nayo bane bahise bahasiga ubuzima.Iyi kamyo nayo yariyaravuye muri controle technique ariko ntiyakoresha ibibazo yeretswe birimo na feri, ikomeza akazi kugeza yishe abo bantu. Nabyo ni ugusuzugura Polisi.
Kuwa 22 Nyakanga2014 iyabereye Kiziguro mu karere Gatsibo yo ntizibagirana kuko 15 bahise bahasiga ubuzima ndetse n’abandi 5 nyuma bagashiramo umwuka nk’uko byemejwe na Polisi. umushoferi wa Coaster yagonganye na Hiace ngo yari afite umuvuduko ukabije kandi arimo kuvugira kuri telefoni. Nabyo nabyita gusuzugura polisi kuko ihora ibyihanangiriza.
Byibuze ubona ko uku gusuzugura polisi bimaze kugira ingaruka nyinshi kuko Polisi ivuga ko byibuze impanuka zo mu muhanda 1324 ari zo zimaze kuba mu gihembwe cya mbere cya 2014,aho abasaga 97 bamaze kuzigwamo n’abandi benshi bagakuramo ubumuga bukabije.Birababaje.

Hari abavuga ko kuba polisi nta gitsure ishyira ku bayisuzugura ari yo mpamvu abatwara ibinyabiziga batari bake basigaye barize amayeri yo gukanga polisi.
Urugero iyo Polisi ibonye umuntu utwaye imodoka avugira no kuri telephone,yarangiza yamuhagarika akikomereza,bitewe n’ubwoko bw’imodoka atwaye,bitewe n’uko yumva ko umupolisi ashobora kuba ashaka ruswa,cyangwa bitewe no kubona yaba arimo guta igihe gusobanura impamvu yavugiraga kuri telephone kandi atwaye.

Ibi rero mbyibazaho cyane. “ese koko iyi myumvire irakwiye ko umushoferi akora ikosa akitwaza ko Polisi ishaka ruswa? Ese niba ari uko biri, inshingano za polisi zizatandukanwa gute n’imyumvire y’abatwara ibinyabiziga?

Hari ubwo umupolisi afatira umushoferi mu ikosa akamwaka ibyangombwa, uwo abyatse agahita ahamagara undi mupolisi akabimuhesha,rya kosa yabyakiwe ntarihanirwe.Ejo iyo wa mushoferi yongeye kubona wa mupolisi,aramusuzugura ndetse n’iyo yongeye kumuhagarika aramwihorera akikomereza cyangwa akamwerurira ati “uwo urega niwe uregera”

.Ariko se ubaye uri uyu mupolisi aho kwihangana kwawe ntikwagira iherezo ukarwana?

Mperutse kunyura hano kuri KBC,mbona umupolisi ahagaritse imodoka, bishoboka ko yari yanze guhagarara ihagaritswe ku Kabindi.Yari itwawe n’umukobwa yambaye amadarubindi y’umukara. Polisi yamwatse ibyangombwa undi amanura ikirahuru akanya aracishamo ibyangombwa gusa,ubundi arongera arakizamura.Polisi yamubaza ikibazo ntiyumve ubundi ahita yigira kuri Telefoni yandikirana n’abandi bantu ntazi.

Nahise nibaza nti “ese nanjye nemerewe kuba nayisuzugura ntyo,igihe ntwaye imodoka?Icyo gihe nahise mbona umupolisi agize umujinya ariko arangije yigira inyuma avugana na mugenzi we kuri ka kuma kabo,mbona agarutse azunguza umutwe.

Si ubwa mbere nari mbonye ikintu nk’iki,ariko ndibaza nti “ubundi polisi ishinzwe kugira imbabazi ngo yubahwe cyangwa isuzugurwe? Njye nkeka ko iyo umupolisi ari ku muhanda aba ashinzwe kureba ko amategeko agenga umuhanda yubahirizwe. Ndetse bakareba n’aho yangijwe bagatanga ibihano.

Ikintu mbona kirimo gutuma abapolisi bo kumuhanda basuzugurwa ni uko basigaye bagira imbabazi ngo bashimwe. Mu Bubiligi igihugu cyatangiriyemo amategeko y’umuhanda ,ntacyo umushoferi aburana n’umupolisi kuko bafite ibikoresho bakoresha mu kumenya amakosa, ubundi bagahita batanga ibihano.
Muri 2011 ikibazo cy’umuvuguko ukabije cyari cyatangiye gukemuka kubera ko Polisi yakwerekaka umuvuduko wagenderagaho hifashishijwe icyuma kiwupima, ariko nkeka ko hasigaye bike nkurikije uko njya mbona ku muhanda.

Ikindi, nkeka ko kuba hari inshingano umupolisi wo ku muhanda yuzuza, zigateshwa agaciro kubera uwo yazubahirijeho,nabyo bikiri ikibazo.Hari umupolisi twigeze kuganira mubaza uko abifata iyo umuntu amusuzuguriye mu kazi ashinzwe, ansubiza asa nk’useka ariko adaseka ati “none se umwandikiye ugasanga ni umuntu wagushyirishamo?” nahise nibaza nti ”ese ni bangahe byibuze bemerewe kwica amategeko y’umuhanda ntibabihanirwe?”
Hari n’abagera kuri Polisi nijoro bagacana amatara magufi n’amaremare ,polisi ikagira ngo ni imodoka itwaye umuyobozi “ese amatara atera ubwoba polisi ku buryo ayibuza kubaza umushoferi impamvu agendera ku muvuduko ukabije cyangwa ntahagarare?

Kera niga amategeko y’umuhanda nize ko ibinyabiziga ntakumirwa aribyo byonyine bitagomba guhagarikwa, aribyo ibifite ibirango byemewe n’amategeko;amatara yabugenewe,ihoni mpuruza. Harimo ingobyi z’abarwayi,imodoka za gisirikari wenda zitabaye. Gusa iyo bibaye ngombwa ziranahagarikwa.

Mbona ibi bikorwa ari bimwe mu birimo gutuma akenshi polisi iba yahagaritse imodoka zishaje,amatagisi, amakamyo, kandi akenshi izi arizo zitwararika mu muhanda. Aha abantu bakaba ari naho bahera bavuga ko polisi itinya imodoka nziza.

Niba mu bihugu duturanye polisi ihagarika ikinyabiziga ukaba ubizi neza ko ugiye kwakwa ruswa kandi ukaba utakwibeshya ngo uyisuzugure ugende,birakwiye ko mu Rwanda uhagaritswe agomba guhagarara kandi agasubiza ibyo abajijwe aho gusuzugura polisi. Ibi bizagabanya impanuka, ndetse bizaca umuco wo gusuzugura waretswe n’abamotara mu minsi ishize ukaba ubaye uwo abashoferi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here